Ibyavuzwe n'abahanga 03 :

Si ngombwa guhorana amakarita meza mu buzima, ikizima ni uburyo bwiza ukinisha ayo ufite.

Iyo ubuze ibyiringiro ukumva ugeze ku iherezo, ibuka Imana usenge, ni uguhengama gusa kw'igihe gito, si iherezo.

Niba utekereza ko ubyutswa n'isaha isona, uzayishyire hafi y'uwapfuye urebe ko abyuka, uzasanga ubyutswa n'ubuntu bw'Imana gusa.

Jya wibuka gushima igihe cyose ntukabyibagirwe.

Guhanga udushya biruta ubumenyi

Hari ubwo abantu bajugunya amabuye munzira ucamo,ariko akenshi biterwa n'icyo mwakoranye, si ngombwa kwita kuri ayo mabuye icy'ingenzi ni ukumenya uburyo uyanyuramo.

Shaka umutima mwiza ureke iby'uburanga kuko ibisa neza ntibihora ari byiza ariko ibyiza bihora bisa neza kandi nanone ibishahagirana burya byose ntabwo biba ari zahabu.

Ukeneye abashaka kukwirukanisha mukazi kuko aribo batuma uharanira kwikorera.

Ukeneye abashaka kugucira ishyanga kuko bashobora gutuma ubera igihangange muri iryo shyanga.

Ukeneye nyirinzu ukwishyuza nabi cyane kuko ariwe uzatuma wiyubakira inzu yawe bwite hakiri kare.

Nta kintu kigoye gukora, giteye ubwoba kwikorereza, giteye amakenga gushobora nko gushyira ibintu bishya mu buryo.

Igiti nticyakwera imbuto ngo giterwe amabuye.

Ubuhanga ntibutegereza igihe.

Abanyabwenge ni abagenza nk'ibyatsi kandi ari amahwa.

Abagera ku ntsinzi ni abahorana akanyamuneza ku maso kandi bakavuga amagambo make kuko akanyamuneza gakemura ibibazo naho kuvuga amagambo make bikarinda ibibazo.

Ukeneye abaguca intege kuko bituma wongera imbaraga mubyo ukora.

Ukeneye abaguhakanira kuko aribo batuma wigenga.